
Umukinnyi wa Filime Micky yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we AG Promoter aho binyuze mu butumwa bwuje amarangamutima yamwandikiye, amushimira uburyo amubera isoko y’amahoro, ibyishimo n’umutekano mu buzima bwe.
Mu butumwa bwa Micky yavuze ko amukunda birenze uko amagambo yabivuga kandi ko iyo bari kumwe yumva afite agaciro ndetse ari mu maboko y’urukundo nyakuri aho aba bombi bakoze ubukwe tariki 31 Mutarama 2026.
Nkuko yabitangaje akaba yagize ati “Mukundwa wanjye, ndashaka kukubwira ko ngukunda cyane kuruta uko amagambo yabivuga. Uri umuntu umfasha kumva amahoro, ibyishimo n’umutekano mu buzima bwanjye.”
Yakomeje ashimira umugabo we kuba amwitaho, amwubaha kandi akamukunda uko ari, anahamya ko umutima we uzahora ari uwe aho yagize ati: “Nifuza ko wakomeza kumenya ko umutima wanjye ari uwawe kandi nzahora ngukunda.”



