
Bahati Makaca wahoze mu itsinda rya Just Family yagaragarije urukumbuzi Croidja na Jimmy bahoze mu itsinda rimwe abibutsa ubuzima bugoye banyuranyemo nubwo byaje kurangira batandukanye buriwese akajya gushakisha ubuzima.
Just Family ni rimwe mu matsinda yakoze izina rikomeye hano mu Rwanda aho ryanitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uwarihozemo ariwe Bahati Makaca akaba yagaragaje uburyo akumbuyemo abo bakoranaga.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati “Harigihe njya nkumbura abajama banjye kbsa twabanye mubuzima bubi cyane Ariko isi yatumye buri wese ajya gushakira ahandi ubuzima tuba tuburanye gutyo I mean Croidja na Shema_jimmy byagera kuri JUST FAMILY bikaba akarusho,Nkubu mba nguye kudufoto twacyera nkumva ndabakumbuye kbsa ” .
Akaba yasobanuye ko Just Family yaje gutandukana bitewe n’impamvu z’ubuzima byatumye buriwese ajya gushakisha ariko batibagirwa ibihe bigoranye banyuzemo.




