
Drake yateye utwatsi icyifuzo cya Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy nyuma yo kumusaba ko album eshatu aheruka gushyira hanze yazitanga zigahatana muri Grammy Awards izaba umwaka utaha ariko Drake we agahitamo kubihorera.
Drake yatunguye abafana ku ya 15 Gicurasi 2026, asohora icyarimwe alubumu eshatu: ICEMAN, HABIBTI na MAID OF HONOR. Inyabutatu yo gusohora yatangiriye kuri No 1, 2, na 3 kuri Billboard 200, bituma aba umuhanzi wa mbere watsindiye imyanya itatu ya mbere icyarimwe.
Recording Academy itegura ibihembo bya Grammy yegereye Drake n’abo bakorana mu miziki basaba ko album eshatu aheruka gushyira hanze yazitanga zigahatana muri Grammy Awards izaba umwaka utaha ariko Drake arabihorera.
Drake akaba asanzwe ari umuhanzi ufite izina rikomeye cyane ko Ari umwe mu bahanzi batunze agatubutse.



