
Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2 aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe kuri ubu yamaze kurekurwa.
Sky2 wari watawe muri Yombi nyuma yo gushinjwa ibyaha bitandukanye byavugwaga ko yakoreye umugore bashyingiranywe kuri ubu akaba yamaze kugirwa umwere ndetse ahita anarekurwa aho yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Nduba.
Iki cyaha SKy2 yari akurikiranyweho kikaba cyarabaye ku wa 5 Gicurasi bi bikaba byarabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara uyu muryango usanzwe utuyemo.
Sky2 akaba ari umwe mu basanzwe bamenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho ari umuhanzi ndetse akaba anagenda akora ibiganiro bitandukanye.



