
Myugariro wa Rayon Sports Ramazani Tshimanga yiseguye ku bakunzi b’iyi kipe yemeze ko nubwo bagerageje nk’abagabo ariko Imana ikagena ibindi bagiye gukora ibishoboka byose kugirango babashe kwerekeza mu mikino Nyafurika ndetse asaba abakunzi ba Rayon Sports kuyihora hafi kuko ariwo muryango ifite.
Ramazani Tshimanga yabonye umwanya wo gusaba imbabazi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kuri ubu batishimye bitewe n’ibihe bigoye ikipe irimo kunyuramo gusa abizeza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabona itike yo gusohokera igihugu mu mikino Nyafurika.
Nkuko yabitangaje abinyujije kuri Instagram ye akaba yagize ati ” Muryango wa Rayon Sports (Murera ) tuzi neza ko muri iyi season bitatugendekeye neza tutabashimishije nk’uko mubikwiriye , twatakaje umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ariko turabasezeranya gukora cyane kugira ngo twitware neza twerekeze no mu mikino Nyafurika ndetse no gukora cyane kugirango mu gihe kiri imbere tuzongere dutware ibikombe uyu mwaka twagerageje nk’abagaboariko Imana yagennye ukundi ,ntimutudohoke kuko turabakeneye mwe nk’umuryango wa Rayon Sports “.
Ramazani Tshimanga akaba ari umwe mu bakinnyi bafatiye runini mu ikipe ya Rayon Sports mu bijyanye n’ubwugarizi.




