
Davido yatangaje ko ashaka kubaka inzu nini y’imyidagaduro muri Nigeria (Arena), izaba ifite ubushobozi bwo gutuma abahanzi bakoreramo ibitaramo bikomeye bidasabye ko bajya kwiyambaza Arena zo bindi bihugu.
Mu minsi ishize nibwo Davido yasabye Leta ya Nigeria ko yabubakira inzu y’imyidagaduro, ashimangira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite inyubako nziza nka BK Arena iberamo ibitaramo bitandukanye nyuma yo kudahabwa igisubizo kimunyuze yemeye kuyiyubakira.
Yavuze ko kandi ibi azabikora mu rwego rwo gutuma Nigeria iba igicumbi cy’imyidagaduro n’ubukerarugendo ku Isi aho yagize ati “Ndashaka kubaka inyubako nini muri Nigeria, kugira ngo abahanzi bacu bage buzuzamo abafana babo kandi bigende neza”
Akaba yakomeje agira ati ” Ndashaka ko kandi iyo nyubako izaba izajya ikurura ba mukerarugendo, aho abahanzi baturutse hirya no hino ku Isi bazajya baza kuharirimbira”.



