
Umuhanga mu gucura injyana z’umuziki Muriroo yavuze ko ubwo yakoraga indirimbo “Muheto” na Muzunga Tonalite ariho bahereye akanamufasha gukora ikirango cye mu muziki.
Producer Muriroo aganira na InyaRwanda yavuze ko ubusanzwe mu gucura injyana z’umuziki yakoreshega amazina ye bwita Jovan hanyuma murumuna we azakumubwira ko bakoresha akantu k’umuriro.
Muriroo wari umaze igihe ahawe iri zina na murumuna we, cyane ko mbere yakoreshaga izina rye nyakuri Jovan, ngo yasabye Tonalite ko yamuvugira kiriya kirango wumva n’uyu munsi maze ahera uko agikoresha.
Nyuma y’ibi byose Muriroo yaje gukunda iri zina ndetse arihuza n’ikirango cye MURIROO.





