
Ikipe ya Al Ittihad ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Libya yemeye kwishyura angana na miliyoni ebyiri z’amadorari ($ 2M ) kugirango ibashe kwegukana Jean Claude Girumugisha umurundi ukinira ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan.
Jean Claude Girumugisha n’umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan uyu mukinnyi akaba akomeje kwifuzwa cyane n’ikipe ya Al Ittihad Sc yo muri Libya aho yifuza kumutangaho amafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika.
Nubwo ikipe ya Al Ittihad ikomeje kwifuza cyane umukinnyi Jean Claude Girumugisha gusa ikipe ya Al Hilal akinira ikaba ntakintu iratangaza cyereksranye no kuba yareka uyu mukinnyi akerekeza muri Libya.
Gusa abakurikiranira hafi ikipe ya Al Hilal bakaba bemeza ko bigoranye kuba iyi kipe yakwemera kurekura uyu mukinnyi cyane ko Ari umwe mu bakinnyi babafatiye runini.





