
Nyuma yaho hari hashize iminsi umuhanzikazi Bwiza ateguza abakunzi be indirimbo ” Gake Gake ” kuri ubu iyi ndirimbo ikaba yamaze kugera hanze aho yasohokanye n’amashusho yayo mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Loader naho amashusho yayo akorwa na John Elarts.
Bwiza waherukaga gushyira hanze indirimbo mu mezi ane ashize yashyize hanze indirimbo nshya yari amaze iminsi ateguza abakunzi imwe mu ndirimbo mu bayumvishije bemeza ko Ari indirimbo nziza ijyanye n’ibihe by’impeshyi.
Uyu muhanzikazi akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda aho usanga iyo yateguje indirimbo nshya ateganya gushyira hanze abakunzi be benshi baba bayitegerezanyije amatsiko adasanzwe.
Gake gake ya Bwiza mu buryo bw’amajwi ikaba yarakozwe na Loader naho mu buryo bw’amashusho ikaba yarakozwe na John Elarts wo mu gihugu cy’u Burundi.




