
Joshua Baraka umuhanzi wo muri Uganda yamaze kugera I Kigali aho yitabiriye imikino ya Basketball Africa League ( BAL ) agomba kuririmbamo kuri uyu wa gatandatu taliki 23 Gicurasi 2026 uyu muhanzi akaba aherutse gukorana indirimbo na Element na Bien ikomeje guca ibintu hirya no hino.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Joshua Baraka, yageze mu Rwanda aho azataramira abakunzi ba Basketball mu irushanwa rya Basketball Africa League ( BAL ) kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026 muri Kigali BK Arena .
Joshua Baraka uvuka ku mubyeyi w’umunyarwanda akaba anaheruka gukorana indirimbo na Element n’umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi yitezwe muri BK Arena kuri uyu wa gatandatu.
Nubwo yivuga nk’umunya-Uganda, ariko yavutse ku munyarwandakazi. Ndetse ku myaka 40 ateganya kuzasoza urugendo rwe rw’umuziki.




