
Mu gihe hategerejwe umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ikipe ya Rayon Sports yishongoye kuri APR FC iyibutsa ibyo yakoreye i Rubavu ubwo yamaraga gutsindwa ikazimya amatara umukino wabaye iminsi ibiri.
Nyuma yaho ikipe ya APR FC mu minsi ishize yasohoye ifoto iriho Niyigena Clement afashe intare yakandagiye umukinnyi wa Rayon Sports iyi kipe nayo yaje kuyishyura iyibutsa amateka yabereye i Rubavu ubwo APR FC yatsindwaga bakazimya amatara.
Mu ifoto ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze yagaragaje Ouattalla arimo guca insinga arimo gushaka kuzimya umuriro ibintu byiibukije benshi ibyabereye i Rubavu mu mukino wahuje aya makipe yombi bikarangira umukino usubitswe kubera ibura ry’umukino ukimurirwa i Kigali.
APR FC na Rayon Sports zikaba zigomba gukina uyu mukino wa nyuma kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri umukino uzabera muri Stade Amahoro.





