
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ( Amavubi) Stephen Constantine yatangaje ko nubwo itsinda barimo ririmo Liberia, Cape Verde na Mali ritoroshye ariko bazakora ibishoboka byose bagatsinda imikino yo murugo bagategereza ibizava mu mikino yo hanze kandi bizeye badashidikanya ko bazabona itike y’igikombe cy’Afurika.
Nyuma y’uko u Rwanda rwisanze mu itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko iri tsinda ritoroshye ariko ko ikipe y’u Rwanda izarwana kugeza ku munota wa nyuma.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’imikino ya gicuti iri imbere, Constantine yavuze ko Amavubi azahita yerekeza muri Marocco nyuma y’uko Shampiyona y’u Rwanda irangiye.
Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 biteganyijwe ko izatangira muri Nzeri 2026, aho amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura kugeza habonetse azahagararira Afurika muri iri rushanwa rikomeye.




