
Umuhanzi Kevin Kade ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gusoza indirimbo ze zimwe ziri kuri album ye ya mbere agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Mihizi Serge ureberera inyungu z’uyu muhanzi ubwo yasobanuraga impamvu umuhanzi we atitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje abategura n’abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival, yavuze byahuriranye n’uko uyu muhanzi ari muri ibi bikorwa.
Yavuze ko kandi iyi album bari gukuraho izajya hanze mu gihe ibi bitaramo bizaba biri kuba.
Kevin Kade ugezweho mu ndirimbo “Ndi Ready” yakorewe na Element Eleeeh, ni nawe ahanini bari kumwe muri Amerika, bakorana kuri izi ndirimbo.






