
Umunyamakuru wa RBA Axel Rugangura yahawe urw’amenyo nyuma yo gutangaza ko bitewe n’igikorwa cy’ubutwari M Irene yafashe cyo gukora ubukwe ku itariki 4 Kanama 2026 afite icyo ahishiye abakunzi be bamwibutsa ko aho gukora ubukwe yasezera kuri RBA.
Axel Rugangura n’umwe mu banyamakuru bakomeje kwibazwaho impamvu badakora ubukwe nyamara ari umwe mu banyamakuru batunze agatubutse akaba yamaze kubwira abakunzi be ko ku wa 4 Kanama 2026 afite icyo ahishiye abakunzi be.
Uyu munyamakuru akaba yahawe urw’amenyo bitewe nuko abakunzi be bamubwiye ko babona nta gahunda afite yo gushaka umugore ahubwo babona aho kugirango bafate icyo cyemezo ahubwo yahitamo gusezera kuri RBA.
Axel Rugangura akaba ari umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane bitewe n’umwihariko we mu bijyanye no kogeza umupira.




