
Umutoza wa Police FC Ben Moussa yatangaje ko igituma akomeje kubura umusaruro ari uburyo yifujemo cyane rutahizamu Victor Mbaoma wakiniraga APR FC wagombaga kumufasha byinshi bikaza kurangira amubuze none ubu akaba nta rutahizamu wamutsindira ibitego afite.
Mu gihe Police Fc ikomeje kubura umusaruro umutoza Ben Moussa akomeje kwemezwa ko ibi byose byatewe no kuba yarabuze rutahizamu Victor Mbaoma wakiniraga APR FC yari yizeye ko azamufasha byinshi bikarangira uyu mukinnyi batabashije kumubona.
Police Fc benshi bayihaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona bitewe n’abakinnyi yagiye igura gusa hakomeje kwibazwa impamvu umusaruro muri iyi kipe ukomeje kuba nkene nyamara urebye ku bakinnyi iyi kipe ifite igiye ifite abakinnyi bakomeye.
Ben Moussa akaba yemeza ko ubu afite ikibazo cya rutahizamu kuko abo afite batari ku rwego rwabo yifuza Kandi n’uwo yifuje wagombaga kumufasha ariwe Victor Mbaoma atabashije kumubona





