
Umuhanzikazi Alyn Sano ubwo yabazwaga ikintu cyamuvuzweho kikamubabaza kubyakira bikamugora yatangaje ko yababajwe cyane n’abigeze kuvuga ko afite umwana nyamara atarabyara icyo aricyo kintu cyamuvuzweho bikamubabaza.
Alyn Sano kuri ubu ufite nshyashya yitwa “Ntibikunda” imwe mu ndirimbo zikomeje gukundwa cyane yatangaje ko mu byamuvuzweho byose icyamuvuzweho kikamubabaza cyane ari uwatangaje ko afite umwana nyamara ari ibinyoma nta mwana yigeze abyara.
Nkuko yabitangaje akaba yatangaje ko abantu bagiye bamuvugaho ibintu byinshi bitandukanye akagenda abifata nk’ibisanzwe gusa yababajwe cyane n’uwigeze kuvuga uburyo afitemo umwana noneho yakwibuka ko nta mwana agira bikarushaho kumubababaza cyane.
Alyn Sano akaba ari umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ubuhanga bwe aho kuri ubu afite indirimbo nshya hanze yitwa ” Ntibikunda”.




