
Umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote ndetse akaba umwirabura wa mbere ukize ku Isi, yavuze ko muri Afurika hari nk’ibihugu 10 bitanga icyizere mu kuba wabishoramo imari.
Muri ibyo bihugu yavuze n’u Rwanda, avuga ko ari igihugu gito ariko gitanga cyane icyizere cyo kuba wagishoramo imari.
Ibindi bihugu avuga birimo Nigeria akomokamo, Ethiopia, Misiri, Kenya, Ghana, Tanzania, Ivory Coast, Algeria na Guinea.
Uyu munsi, umutungo wa Aliko Dangote ubarirwa hafi kuri miliyari 32.5 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2026 nk’uko bigaragazwa na Bloomberg Billionaires Index na Forbes.
SOMA:Perezida Kagame yagaragaje amahirwe Afurika ifite aho guhanga amaso ‘abanyembaraga bayisahura’
Yatangiye akora ubucuruzi bw’isukari, umunyu, umuceri, ibyuma mu mpera z’imyaka ya 1970 nyuma aza kubaka uruganda rwa sima runini kurusha izindi muri Afurika.
Aliko Dangote yatangiye ubucuruzi bwo gucuruza ibicuruzwa bisanzwe mu 1977, nyuma yubaka Dangote Group iba ikigo gikomeye gifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari, nubwo yahatanaga n’ibigo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga nka Lafarge.
Uyu munsi, Dangote Cement yinjiza arenga miliyari 3.7 z’amadolari y’Amerika buri mwaka. Ibyo ni byo byerekana icyo kugira icyerekezo cy’igihe kirekire bisobanuye.







