
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yatangaje ko nk’abatoza aribo bafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi barimo Aziz Bassane na Yannick Bangala gusa bategereje icyemezo cy’abayobozi cyo kumenya niba aba bakinnyi bazagaruka mu kazi.
Haringingo Francis akaba yatangaje ko ibyabo bibareba nk’abatoza nabikoze bagahagarika abakinnyi Aziz Bassane na Yannick Bangala gusa kumenya niba bazagaruka mu kazi n’igihe bazagarukira ibyo akaba ari ibintu bireba ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Aziz Bassane akaba yarazize gusiba imyitozo yo kuwa gatanu byaje byiyongera ku yindi myitwarire mibi yagaragaje kuko yaherukaga guhabwa imbabazi ni mu gihe Yannick Bangala we yazize gusuzugura umutoza aho yamubwiye kujya kwishyushya ku mukino wa Marine ngo asimbure undi akanga.
Haringingo akaba yakomeje atangaza atazigera yihanganira umukinnyi ufite imyitwarire mibi ko umukinnyi byakwanga mu kibuga ukamwihanganira kuko bibaho ariko ibijyanye n’ikinyabupfura byo yatangaje ko adashobora kubyihanganira.




