
Okkama umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda yamaze gushyira hanze Album ye nshya yitwa ” Nyamabara ” yari amaze iminsi ateguza abakunzi be kuri iyo Album akaba yifashishije abahanzi barimo Bull Dogg na Afrique .
Umuhanzi Okkama ukunda kwibazwaho cyane n’abatari bake impamvu adahozaho muri muzika nyamara ari umuhanzi ufite impano idasanzwe kuri ubu yamaze gushyira hanze Album ye yitwa ” Nyamabara ” hari hashize iminsi ateguje abakunzi be.
Kuri iyi Album igizwe n’indirimbo 10 Okkama akaba yarifashishije abandi bahanzi basanzwe bafite amazina akomeye hano mu Rwanda barimo umuraperi Bull Dogg ndetse na Afrique.
Okkama akaba yaragiye yigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye yagiye akora.





