
Dj Marnaud yatangaje ko abinyujije muri sosiyete ye itegura ibitaramo yateguye iserukiramuco ry’impeshyi yise ‘Sama fest2026’ azakorera mu Karere ka Rubavu ku wa 4-5 Nyakanga 2026 rizaba rifite umwihariko ko hari ibitaramo bizabera mu bwato.
Dj akaba yatangaje ko iserukiramuco ry’impeshyi yise ‘Sama fest2026’ azakorera mu Karere ka Rubavu ku wa 4-5 Nyakanga 2026ari iserukiramuco rizarangwa n’ibirori azahurizamo abahanga mu kuvanga imiziki n’abahanzi bagezweho aho hazanaba igitaramo kizabera mu bwato.
Nkuko yabitangarije ikinyamakuru Igihe akaba yagize ati “Ni ibirori bizarangwa n’abahanga mu kuvanga imiziki ndetse n’abahanzi bagezweho mu Rwanda, gusa by’umwihariko tariki 5 Nyakanga 2026 nzaba mfite igitaramo kizabera mu bwato bwakira abagera kuri 500.”
Nubwo ataratangaza urutonde rw’abazafatanya na we mu gususurutsa abakunzi b’umuziki bazaba bakoraniye mu Karere ka Rubavu mu birori byo kwikinga izuba ry’impeshyi, DJ Marnaud yemeje ko bizabera ahitwa Saga Bay.





