
Kuva mu birori bya Met Gala kugeza n’ubu mu Isi y’imyidagaduro haravuga inkuru y’uko Rihanna yirengagije Tyla ubwo babihuriragamo, benshi bakavuga ko amwanga ngo kubera ko bakunda kuvuga ko uyu mukobwa wo muri Afurika y’Epfo ari we Rihanna mushya.
Uyu muhanzi Tyla wo muri Afurika y’Epfo bitewe n’imiririmbire ye ndetse n’uburyo yihuse mu gutera imbere mu muziki hari abadatinya kumwita Rihanna mushya.
SOMA:Rema na Tyla mu bahanzi bazaririmba mu birori bifungura igikombe cy’Isi cya 2026
Ibi rero bikaba ari byo benshi bahuza no kuba ngo bibaza Rihanna, akaba adakunda kumuha umwanya nk’uko abikorera Ayra Starr wabaye nka murumuna we mu muziki.
Mu mashusho Rihanna yashyize ku rukuta rwe rwa X nyuma ya Met Gala, yahise anakoresha indirimbo “Who’s That Girl” ya Ayra Starr, bakunze kugirana urugwiro iteka iyo bahuye.






