
Aziz Bassane nyuma yo guhabwa imbabazi ndetse agakina n’imikino yongeye guhanwa n’ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura Gorilla mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro akaba yajyanye mu bihano na Yannick Bangala nyuma yo kwanga gusimbura ku mukino wa Marine ngo ahawe iminota mike.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze guha ibihano abakinnyi bayo Yannick Bangala ushinjwa kwanga gusimbura ku mukino wa Marine yotwaje ko bamuhaye iminota mike ndetse na Aziz Bassane hataratangazwa icyo yazize.
Aziz Bassane hakaba hari hashize iminsi mike ababariwe n’ikipe ya Rayon Sports aho bamushinjaga imyitwarire idahwitse hanze y’ikibuga nubwo nyuma yaje gusaba imbabazi.
Rayon Sports ikaba ifitanye umukino wo kwishyura n’ikipe ya Gorilla muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro umukino uzaba kuri uyu wa kabiri.





