
Itsinda ry’abahanzikazi muri Uganda Kataleya na Kandle bamaze gushyira akadomo ku mikoranire bari bafitanye n’iwari ushinzwe kureberera inyungu zabo witwa ‘ Ray Pan ‘ aho amakuru yemeza ko icyatumye batandukana ari ubwumvikane buke.
Kataleya na Kandle batangiye gukorana na Ray Pan kuva muri Kamena 2025 nyuma yo gutandukana na Label yabarebereraga inyungu yitwa ” Theron Music”.
Nkuko babitangaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bakaba bashimiye Ray Pan ku musanzu yagize ku iterambere ryabo ndetse banemeza ko vuba baratangaza itsinda ryabo bagiye kuzajya bakorana.
Kataleya na Kandle bakaba basanzwe Ari abahanzi bafite izina rikomeye cyane muri Uganda ndetse no kurwego mpuzamahanga





