
Benshi bakomeje kwibaza icyabaye mu ikipe ya AZAM FC nyuma yo kugera ku kibuga bagiye gukina na TRA United abakinnyi bagatangira kuribwa mu nda byaje no gutuma batsindwa ibitego 4-1 bityo banakuraho agahigo bari bafite ko kudatsindwa muri shampiyona ya Tanzania ubu abakinnyi 11 ba AZAM FC bakaba barembeye mu bitaro.
Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo AZAM FC yasuye TRA United mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania ‘Tanzanian Premier League’ aho muri uyu mukino AZAM FC yagiye gukina itaratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse ishaka amanota yo gusatira Yanga SC na Simba SC ziyoboye izindi.
Gusa aba bakinnyi bakigera aho umukino uza kubera, bamwe batangiye kuribwa mu nda, ndetse bituma batsindwa ibitego 4-1 ndetse umukino ukirangira ntihamenyekanye uburwayi ubwo ari bwo n’icyabuteye, ahubwo abandi bakinnyi benshi bafashwe n’ubwo burwayi kugeza bajyanywe mu bitaro.
Kugeza ubu mu bakinnyi 11 barwaye, urembye cyane ni myugariro Ashrafu Shabani Kibeku. Abandi ni Zuberi Foba Masudi, Jean-Jacques Ngita, Iddy Nado, Himid Mao Mkami, Nuru Twalib, Jephte Kitambala, Feisal Salum Abdallah, Lameck Lawi, Aishi Manula, Pascal Gaudence Msindo na Lusajo Elukaga Mwaikenda.





