
Umuhanzi Generous 44 yatangaje ko ubwo yafashwaga na Rocky muri Rocky Entertainment naho Babu Rwanda akaba yari ashinzwe kubashakira ibitaramo byamusigiye isomo rikomeye mu buzima aho yitabiraga ibitaramo bitandukanye ntahabwe amafaranga ahubwo bakamushukisha ko abantu bamukunze cyane yamenyekanye.
Generous 44 nkuko yabitangaje akaba yatangaje ko ubwo yakoranaga na Rocky ndetse na Babu Rwanda yaririmbaga mu bitaramo bitandukanye yasoza kuririmba ntagire amafaranga ahembwa ahubwo bakamushukisha ko abantu bamukunze yamenyekanye ibintu byamusigiye isomo rikomeye cyane.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nyuma y’igihe kitari gito adakora umuziki kuri ubu akaba yatangaje ko yagarukanye imbaraga nshya aho yashyize hanze Album nshya yise ” Here I am “.
Generous wemeza ko kuri ubu yagarutse mu isura nshya Kandi ko afite intego zitandukanye nizo yari afite agitangora umuziki cyane ko igihe kinini awumazemo hari byinshi yagiye yigiramo byamuhaye isomo.


