
Nyuma y’imyaka ibiri hatangajwe album “Abiri Nitanu” yahurijweho itsinda ry’abahanzi n’abanyabugeni bo mu Rwanda, yamaze kujya hanze ikaba igizwe n’indirimbo 12.
Iri zina ryakomotse kuri kode mpuzamahanga yo guhamagara mu Rwanda (+250).
Iyi album yasohotse ku wa 8 Gicurasi, ikaba ihuriyeho bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bushali, B-Threy, Slum Drip, Ish Kevin, Sema Sole, Nikita Heaven na Angell Mutoni.
Yatangiye gukorwa mu 2024 binyuze mu bufatanye bwa Pan African Music n’ikigo nyarwanda cy’ubugeni cya Cornwine, bikaba byaratangarijwe bwa mbere mu iserukiramuco rya ACCES Showcase Festival ryabereye i Kigali.
Iyi gahunda yashyizweho nk’ihuriro ry’abahanzi n’abanyabugeni bafite impano zitandukanye, hagamijwe guha abahanzi nyarwanda, aba-producers n’abahanga mu muziki, filime, n’abanditsi b’ibitabo, urubuga rwo kwagura ibikorwa byabo ku rwego rwa Afurika ndetse n’Isi yose.
SOMA:Ish Kevin ntakinywa itabi
Igihe yatangizwaga, iri tsinda ryari ryahuje abaraperi, abaririmbyi n’aba-producers 16 bakomeye mu Rwanda, kikaba ikimenyetso gikomeye cy’umuco ku rubyiruko rwo mu gihe cy’ubu mu Rwanda.
Abiri Nitanu ni yo album ya mbere yuzuye iri tsinda risohoye kuva ryashingwa, kandi ifatwa nk’intambwe ikomeye mu mishinga y’umuziki ikorwa mu bufatanye mu njyana ya Hip-Hop yo mu Rwanda.
Kibasumba imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album



