
Olamide Adedeji wamenyekanye cyane nka Olamide wo mu gihugu cya Nigeria ku nshuro ye ya mbere agiye gutaramira i Kigali ku wa 30 Gicurasi 2026 muri Zaria Court mu gitaramo cyiswe ‘Party Next Door : BAL Edition ‘.
Olamide wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Motigbana, Eni Duro ndetse n’izindi zitandukanye akaba yaranditse izina mu myaka 26 amaze mu muziki akora injyana ya Afrobeat na Hip hop.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria ku nshuro ye ya mbere akaba agiye kuza gutaramira mu Rwanda dore ko ahafite n’abakunzi benshi bitewe n’indirimbo zitandukanye yagiye akora aho ategerejwe i Kigali ku wa 30 Gicurasi 2026 muri Zaria Court mu gitaramo cyiswe ‘Party Next Door : BAL Edition ‘.
Mu Rwanda hakaba hakomeje kugenda hategurwa ibitaramo bikomeye byitabirwa n’abahanzi bafite ibigwi ku rwego mpuzamahanga.



