
Umuhanzi Chris Brown uherutse kwibaruka umwana n’umukunzi we mushya kuri ubu yamaze kujyanwa mu nkiko na Diamond Brown wahoze ari umugore we amushinja kutita ku mwana w’umukobwa babyaranye.
Amakuru y’iki kirego avuga ko uyu mugore yareze ku wa 3 Mata 2026. Uyu muhanzi ashinjwa kutita ku mwana babyaranye witwa Lovely Symphani Brown w’imyaka ine y’amavuko aho uyu mugore yafashe iki kirego yomekaho ikimenyetso cy’inyandiko ya Chris Brown igaragaza ko yemera ku bushake ko uyu mwana ari uwe.
Lovely yavutse ku wa 7 Mutarama muri 2022. Nyina yeregeye kugira uburenganzira bwuzuye mu mategeko bwo kurera no kwita kuri uyu mwana. Icyakora yemeye ko Chris Brown yajya ajya kumusura nka se ndetse iki kirego kigaragaza ko n’ubundi uyu mwana yari asanzwe abana na nyina kuva avutse kugeza ubu aho baba i Los Angeles. Usibye kwita ku mwana, uyu mugore yifuza ko Chris Brown anamusubiza amafaranga yatanze mu nkiko kuri iki kirego.
Uretse iki kirego, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yanikomye Chris Brown mu byumweru bike bishize. Yavuze ko uyu muhanzi yagerageje gutera ubwoba umukunzi we mushya yirengagije ko na we yashatse undi mukunzi.
Jada, wabyariye Chris Brown umwana wa kane, yahise amusubiza ndetse ashinja uyu mukeba we ko abuza Chris Brown gusura uyu mukobwa wabo w’imyaka ine.
Diamond Brown, yahakanye ibyo, avuga ko atigeze abuza Chris Brown kubonana n’umukobwa we. Icyakora, yemeye ko rimwe yigeze kumumwima nyuma y’uko Chris Brown atuye umujinya ababyeyi b’inshuti za Lovely.
Nyuma yo kumenya ko Jada atwite, Diamond Brown yagaraye avuga ko azatana mu mitwe na mukeba we nabyara. Jada aherutse kubyarana na Chris Brown mu mpera za Mata ya 2026.



