
Umunyamakuru akaba n’ureberera inyungu abahanzi Irene Murindahabi yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze filime y’uruhererekane yitwa “Isereri” azahuriramo n’abarimo Aisha Inkindi umenyerewe muri Sinema nyarwanda.
Mu magambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko iyi filime y’uruhererekane ivuga ka bantu barimo Shema na Teta begeranwa na Irene ubwe ndetse na Aisha Inkindi umenyerewe muri Sinema nyarwanda.
Ni filime kandi mu magambo ye yumvikanisha ko izaba ivuga ku buzima bw’urukundo ariko budasaba ibintu cyangwa se amafaranga.
Irene Murindahabi usanzwe ari umunyamakuru ubizobereyemo mu Rwanda, yatangije icyitwa MIE Films isajya ikorerwamo izi filime ndetse ikaza isanga MIE Empire, MIE Music, n’ibindi bikuye mu bucuruzi bwo mu myidagaduro bw’uyu mugabo.




