
Nyuma yaho Haringingo Francis avuye muri kiyovu Sports akerekeza mu ikipe ya Rayon Sports kuri ubu Kiyovu Sports ikaba iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza Cassa Mbungo Andre kugirango abe yaza kuyitoza.
Umutoza Cassa Mbungo Andre watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kuri ubu niwe uri mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya Kiyovu Sports kugirango abe yaza kuba umusimbura wa haringingo Francis werekeje muri Rayon Sports
Cassa Mbungo Andre aramutse atoje ikipe ya Kiyovu Sports akaba atari inshuro ya mbere Yaba atoje iyi kipe ndetse n’ubuyobozi bwa kiyovu Sports bukaba bumwitezeho byinshi.
Ibiganiro hagati ya Kiyovu Sports na Cassa Mbungo Andre bikaba bigeze ku musozo ndetse nta gihindutse uyu mutoza akaba agomba kwerekeza muri iyi kipe.






