
Indirimbo “Anxiety” ya Paddy K yageze ku mwanya wa kane muzikunzwe cyane mu Rwanda kuri Audiomack, nyuma y’uko Kwizera akoze amashusho ayiririmba mu minsi 12 ishize.
Uyu muzamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, nyuma yo gushyira hanze amashusho aririmba iyi ndirimbo y’uyu muhanzi wo muri Nigeria, Abanyarwanda batangiye kuyikunda kugeza uzanga ahatangirwa ibitekerezo kuri yo, ari buhuzuye.
Ku wa 15 Mata 2026 nibwo Kwizera Olivier umuhungu wa Soso Mado, yashyize hanze amashusho kuri Tiktok aririmba iyi maze itangira gukundwa uko ibyaje bikurikira n’uburyo uyu muzamu akunzwe cyane n’Abanyarwanda muri iyi minsi.
SOMA:Kwizera Olivier yakundishije Abanyarwanda indirimbo ‘Anxiety’ ya Paddy K
Kwizera wongeye kwigarurira igikundiro cy’abafana nyuma yo kujya muri Rayon Sports ikipe y’abafana benshi mu gihugu ndetse akanitwara neza mu ikipe y’igihugu mu mikino ya FIFA Series, abantu bari kumwitaho cyane muri iyi minsi.
Ibi kandi bikanaturuka ku mashusho yigeze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nayo yereka ubuhanga bwa Kwizera mu kuririmba, ibi byose byabura abantu badakunda ibyo aririmba gutyo.





