
Rwanda Premier league ireberera shampiyona yo mu Rwanda yamaze gukora amateka nyuma yo gusinyana amasezerano na Banki ya Kigali agomba kumara imyaka itanu n’igice aho aya masezerano afite agaciro ka miliyali 3 na miliyoni 500 kandi Aya masezerano akaba agomba guhita atangira kubahirizwa.
Ibi bije nyuma yaho ikibazo cy’amikoro cyari cyugarije amakipe yo mu Rwanda aho byitezwe ko Aya masezerano hari icyo azongera mu bijyanye n’ubukungu mu makipe ndetse n’ibihembo bahabwaga bikiyongera.
Banki ya Kigali yagiranye amasezerano na Rwanda Premier league ikaba yari imaze igihe bari mu biganiro Aho byarangiye amasezerano asinywe bemeza ko agomba kumara imyaka itanu n’igice akaba afite agaciro ka miliyali 3 na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.
Isinywa ry’amasezeramo ku mpande akaba yari yitabiriwe na Dr Diane Karusisi umuyobozi wa Banki ya Kigali , Shema Fabrice perezida wa Ferwafa, Hadji Youssuf Mudaheranwa umuyobozi wa Rwanda Premier league na Jules Karangwa.






