
Mu bihembo ngaruka kwezi bitangwa n’uruganda rwa Skol mu ikipe ya Rayon Sports Kwizera Olivier yongeye kwegukana igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu kwezi kwa gatatu.
Kwizera Olivier ukomeje kwitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports yongeye kubigaragaza nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa gatatu mu cyiciro cy’abagabo ibihembo bitangwa na Skol muri Rayon Sports.
Ibi bihembo ngaruka kwezi bikaba byegukanywe na Kwizera Olivier mu cyiciro cy’abagabo naho mu cyiciro cy’abagore iki gihembo kikaba cyegukanye na Uwase Andersene.






