
Umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda yashatse kwivugana uwitwa Shammy Amanya wari waje kumutereta umuti mu nzu wica udukoko nyuma yo kumutera icyuma agakomereka bikabije akajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Sammy, wari uri mu bitaro, yaganiriye n’itangazamakuru ryo muri Uganda asobanura ko ibi byabaye ku wa 19 Mutarama, ubwo yari yagiye mu rugo rwa Weasel gukora isuku yo kwica udukoko tw’ibiheri twari twuzuye mu gitanda cye ubwo yari ari gukora akazi ke, yitije igikapu cy’uyu muhanzi kugira ngo agishyiremo telefone ye, cyakora, ibintu byaje guhindura isura ubwo Weasel n’umugore we basubiraga mu rugo mu gitondo bavuye mu kabari, bagasanga Sammy afite icyo gikapu. Sammy avuga ko batishimiye uko yakoresheje igikapu cyabo.
Yagize ati “Nari ndi mu bwiherero, Weasel aza arankubita cyane mu nda akoresheje icyuma n’inkoni yari afite. Nahise ntakaza ubwenge.” muri ako kanya weasel akaba ariwe wahise amushyira kuri moto akamujyana kwa muganga Aho yoshyiye arenga miliyoni umunani z’amashilingi ya Uganda.
Polisi ya Kampala, ibinyujije ku muvugizi wungirije Luke Owesigyire, yemeje ko iki kibazo cyamaze gutangwaho ikirego, kandi ko Weasel Manizo yamaze guhamagarwa kugira ngo yitabe sitasiyo atange ibisobanuro ku byo ashinjwa.




