
Kapiteni w’ikipe y’igihugu AMAVUBI Bizimana yagizwe umukinnyi w’icyumweru muri Shampiyona ya Algeria aho akinira ikipe ya CS Constantine nyuma yo guhigika abo bari bahanganye.
Umukinnyi Bizimana Djihad nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu AMAVUBI anabereye Kapiteni akomeje gufasha ikipe ye akinira ya CS Constantine aho kuri ubu yagizwe umukinnyi w’icyumweru muri Shampiyona ya Algeria.
Ikipe ya CS Constantine ikomeje kugenda yishimira uburyo Bizimana Djihad arimo kugenda ayifashamo ndetse bikaba bigaragazwa nuburyo uyu mukinnyi atajya asiba kubanza mu kibuga.
Bizimana Djihad akaba yari ahangante n’abakinnyi batandukanye basanzwe bakomeye muri Shampiyona ya Algeria gusa akaba yabashije kubahigika.



