Gatanya mu bashakanye zigira ingaruka zikomeye ku bana
Dr Jean Damascène Iyamuremye ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo RBC, avuga ko imbuga nkoranyambanga ziri mu biteza gatanya mu bashakanye, ndetse ko zabaye nk’ibiyobyabwenge bisimbura umugore cyangwa umugabo w’umuntu.
Dr Iyamuremye ushinzwe Ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Ubuzima mu Rwanda(RBC), yasobanuye ibi nyuma y’uko Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) gisohoye Raporo y’Irangamimerere ya 2025, igaragaza ko muri uwo mwaka handitswe gatanya zigera hafi ku 4,500.
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare(NISR) ivuga ko mu mwaka wa 2025, Irangamimerere ry’u Rwanda ryanditse gatanya 4,479, aho ingo zasenyutse muri uwo mwaka wonyine zari 2,629 nk’uko byemejwe n’inkiko.
Izindi gatanya n’ubwo zanditswe mu irangamimerere mu mwaka ushize wa 2025, zikaba zaremejwe n’inkiko mu myaka yabanje uhereye muri 2023.
NISR ivuga ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite umubare munini wa gatanya, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yo ifite umubare muto, aho 41.2% y’izo gatanya zemejwe n’inkiko ari abari bataramarana imyaka 10 bashyingiranwe.
3Dtv yashatse kubihuza n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, maze iganira na Dr Iyamuremye Jean Damascène ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’u Rwanda cyita ku buzima RBC, arabyemeza.
Dr Iyamuremye avuga ko imikorere cyangwa imyitwarire yose y’abantu ihera ku buzima bwabo bwo mu mutwe, kandi nk’uko umuntu w’inyuma agaburirwa ibyo kurya bisanzwe, ngo ni ko umuntu w’imbere na we akenera ibyo kurya ari byo bitekerezo byiza bimwubaka, kandi akabihanwa ubugwaneza.
Amateka Abanyarwanda babayemo ngo arimo kugira uruhare muri izi gatanya nk’uko Dr Iyamuremye akomeza abisobanura, ariko mu bashakana hakaba ngo hari abapfa kubana bataramenyana ngo banamenyerane.
Dr Iyamuremye avuga ko amezi atandatu byibura abantu bashobora kumara barambagizanya ahagije kugira ngo babe bamenyanye mu ngeso zabo n’ibyo buri muntu ashaka kugeraho, hagasigara ikijyanye no kumenyerana, none ngo ibyo ntibikibaho.
Ikindi yabonye kitakibaho ngo ni amashuri y’abashakanye yabaga cyane cyane muri Kiliziya Gatolika, aho abajyaga gushyingiranwa babanzaga kwiga umubano bagahabwa impamyabumenyi, abatarafata amasomo neza bagasibizwa.
Dr Iyamuremye ku kibazo cy’abarimo gutandukana barengeje imyaka 10 babana, avuga ko ahanini biterwa n’imbuga nkoranyambaga barebera kuri telefone, ngo zabaye nk’ibiyobyabwenge abantu bahugiraho aho kwita ku nshingano zabo, ku buryo ngo hari uwabirutishije umugabo cyangwa umugore we.
Ati “Telefone, imbuga nkoranyambaga na zo ni ikiyobyabwenge kuri ubu gikomeye, iyo wanyoye urumogi, ni rwo mugabo wawe, ni rwo mugore wawe, umera nk’aho ufite umugore wa kabiri cyangwa umugabo wa kabiri, ubwo ni ukuvuga ngo uraharitswe, kandi nta muntu ushobora kwihanganira guharikwa.”
Dr Iyamuremye avuga ko hari umugabo bamushyiriye bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma y’uko yari amaze gukubita umugore we n’umwana we w’umukobwa mukuru, abaziza kuba bararangariye kuri telefone bari mu rugo(umwe mu nguni imwe, undi mu yindi), arinjira agera mu byumba byose nta n’umwe umurebye ngo amwakire, amwiteho.
Uwo mubyeyi n’umukobwa we ngo bamaze gukubitwa bitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), habaho umuntu wabagiriye inama yo kubanza kumujyana kwa muganga w’indwara zo mu mutwe, agezeyo aba ari ho yisobanura avuga ko nta muntu mu rugo rwe ukimenya nshingano ze, kuko bose baba bacuritse amaso muri telefone.






