
Young Grace umwe mu baraperikazi bakoze ibikorwa bihambaye muri muzika Nyarwanda gusa benshi bakomeje kwibaza urukundo yakundaga umuziki aho rwaherereye cyane ko ari mu bahanzi wumva badafite gahunda yo gushyira hanze igihangano gishya.
Imyaka myinshi iratambutse umuhanzikazi Young Grace adashyira hanze igihangano gishya bituma benshi bakomeje kwibaza impano yo kuririmba yarafite yararangiye cyangwa se niba urukundo yakundaga kuririmba rwaramushizemo burundu.
Young Grace kuri ukunda kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa bitandukanye gusa abakunzi be bakaba bakomeje gutegereza igihe azashyirira igihangano gishya hanze gusa amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abakunzi ba Young Grace bakaba bakomeje kumusaba ko yabaha igihangano gishya cyane ko babikumbuye cyangwa se akababwira niba yararetse umuziki bagasubiza amerwe mu isaho.




