
Imyaka 15 irashize Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahanganye aho kuri ubu bari mu isiganwa ryo guca agahigo ko kuzuza ibitego 1000 aho Cristiano ariwe uri imbere n’ibitego 969 naho Lionel Messi akagira ibitego 905.
Iri siganwa ryabo ryo guca agahigo ko kuzuza ibitego 1000 rikomeje gufatwa nkiryihariye mu mateka ya ruhago kwisi aho hakomeje kwibazwa uzakora aka gahigo mbere ko kuzuza ibitego 1000 dore ko ari nabo ba mbere bazaba babashije kubikora.
Nibwo imyaka yabo igaragaza ko bageze ku musozo wo gukina ruhago gusa Bose bari kuu rwego rwo hejuru rw’amateka y’umupira w’amaguru ibintu bituma abakunzi babo bakomeza kwibaza uzagera kuri iyi ntego mbere.
Nubwo Cristiano Ronaldo afite ibitego 969 naho Lionel Messi yaguze akagira ibitego 905 gusa ukaba utabasha kwemeza uzuzuza ibitego 1000 mbere dore ko bose badasiba gutsinda.




