
Imyaka ibaye myinshi abafasha abahanzi bagerageza uko bashoboye ngo umuziki Nyarwanda ugere ku rwego mpuzamahanga ariko byaranze burundu kuba warenga akarere u Rwanda ruherereyemo bigaragara ko umuziki Nyarwanda ukeneye utekereza ibirenze ibyagezweho umuziki Nyarwanda ukamenyekana hose.
Ni kenshi wumva abahanzi Nyarwanda bikomanga mu gatuza bemeza ko umuziki Nyarwanda umaze gutera imbere nyamara iyo witegereje neza usanga warateye imbere mu karere u Rwanda ruherereyemo ariko mu bindi bihugu ugasanga tugifite urugendo rurerure ibyo bikaba bigaragara ko hakenewe umuntu wamenya ibanga u Rwanda rwakoresha umuziki wo mu Rwanda ukamenyekana mu bihugu bitandukanye.
Mu bahanzi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo nka Tanzania usanga bafite Diamond Platnumz byagorana ko hari igihugu wajyamo ugasanga uyu muhanzi atazwi gusa mu Rwanda abahanzi bakomeye usanga bazwi mu bihugu nka Tanzania,Kenya,Burundi,Uganda n’u Rwanda aho usanga n’ibitaramo bakorera hanze y’Afurika ari abanyarwanda bahatuye baba babiteguye.
Ibi byose bikaba aribyo bituma bigaragara ko mu Rwanda hakenewe umuntu wakwiga umushinga uhamye w’uburyo umuziki Nyarwanda wakwambukiranya imipaka naho bitabaye ibyo imyaka izakomeza gushira tukiri ahantu hamwe.




