
Umuhanzi Bruce Melodie yateguje indirimbo nshya ateganya gushyira hanze aho kuri iyo ndirimbo ari gufashwa na Rumaga ndetse iyi ndirimbo ikaba irimo gutunganywa na Made beats uherutse kugaruka gukorera mu Rwanda.
Nyuma yo kubaza abakunzi be niba bifuza indirimbo ari wenyine cyangwa se arikumwe n’abandi bahanzi Bruce Melodie yateguje indirimbo nshya aho mu kuyitunganya yararimo gufashwa na Rumaga uzwi cyane mu bijyanye n’imyandikire y’indirimbo.
Nubwo Bruce Melodie yirinze gutangaza izina ry’indirimbo agiye gushyira hanze gusa it ndirimbo ikaba iri gutnganywa na Made beats nawe uherutse kugaruka gukorera mu Rwanda mu buryo bw’amajwi.
Bruce Melodie akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye kuburyo ajya gushyira hanze indirimbo itegerejwe n’imbaga y’abantu.




