Element yateguje abakunzi be indirimbo nshya ari kumwe na Joshua Baraka wo muri Uganda umwe mu bahanzi bakomeje gukora amateka ku rwego mpuzamahanga ndetse na Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol bakaba bahuriye mu ndirimbo yitwa “AYAYAAH ” .
Element utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse akaba n’umuhanzi yatunguye abakunzi be abereka indirimbo agiye gushyira hanze yakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye cyane harimo Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol.
Joshua Baraka n’umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza wo muri Uganda akaba yahje imbaraga na Element na Bien Aime bakorana indirimbo AYAYAAH yahise igaragarizw urukundo n’abakunzi babo bagaragaza uburyo bayitegerejemo.
Element akaba agiye gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe kirekire adashyira hanze igihangano gishya.
