Dj Flixx nawe wagiye agarukwaho cyane ko atanga ruswa y’igitsina kugirango abone akazi yatangaje ko kuba akorana na The Ben yumva bihagije atari ngombwa ko atanga ruswa y’igitsina kugirango abone akazi.
Ni kenshi usanga mu Rwanda hari abakobwa bo mu Rwanda bakora akazi ko kuvanga imiziki batanga ruswa y’igitsina kugirango babone akazi ibyo Dj Flixx yemeza ko we atari ngombwa kuko kuba akorana n’umuhanzi The Ben yumva bihagije kuburyo atatanga iyo ruswa.
Dj Flixx kandi akaba atekereza ko nuwashaka kumwaka ruswa y’igitsina yaba yibeshye kuko yizera ubushobozi bwe mukazi bityo uwashaka kumuha akazi yagendera ku bumenyi afite yaba atanabishaka akabyihorera ntakibazo ko uko yagiriwe umugisha agakorana na The Ben azabona n’undi mugisha agakorana n’abandi bakomeye.
DJ Flixx ubusanzwe akaba ariwe ujyana na The Ben mu bitaramo bitandukanye aho ariwe mu Dj bakorana bihoraho.
