Ikipe ya APR FC yifashishije imodoka yabo abakunzi bayo bakunda kwita indege yo ku butaka yamaze kugera mu mujyi wa Rubavu aho igomba gukina na Etincelles muri uyu wa gatandatu mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.
APR FC ifitanye umukino wa shampiyona na Etincelles I Rubavu yamaze kugera muri aka karere aho yitegura gukora ibishoboka byose ngo batsinde uyu mukino kugirango bakomeze kwanikira mukeba wayo Rayon Sports nayo izakina ku cyumweru na Rutsiro i Rubavu.
Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yamanukanye mu karere ka Rubavu abenshi mubyo isanzwe yifashisha bakaba bajyanye nayo ndetse bakaba bafite n’ikizere ko bagomba gutsinda uyu mukino kugirango bakomeze kwiruka ku gikombe cya shampiyona.
Kuri ubu APR FC ikaba iri ku mwanya wa kabiri aho ikurikira ikipe ya Al Hilal ndetse bikaba bigaragara ko mu makipe yo mu Rwanda yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi.
