Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram umuhanzi Humble Jizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yongeye gukumbuza abantu iri tsinda yifashishije indirimbo yabo yakunzwe cyane Marry me benshi babisamira hejuru bamusaba ko bakwirengagiza ibyabatanyije byose bagasubirana.
Humble Jizzo yongeye gukumbuza abantu itsinda rya Urban Boyz ryakoze amateka akomeye mu Rwanda abinyujije mu ndirimbo yabo yakunzwe Marry me aho benshi bahise bamusaba ko bakumbuye iri tsinda cyane ko ryakora ibishoboka byose bakirengagiza icyabatandukanyije bakongera bagakorana.
Biragoranye cyane kuvuga ko mu Rwanda hazaboneka itsinda ryazakora ibikorwa nkibyo Urban Boyz yakoze nubwo nyuma baje gutandukana aho habanje Safi Madiba bagasigara ari babiri nabo bakaza gucika intege Humble Jizzo agasigara akora umuziki ku giti cye.
Abakunzi ba Urban bakaba bakomeje kugaragaza cyane ko bakumbuye iri tsinda aho babyeretse Humble Jizzo kuri Instagram ubwo yashyiragaho indirimbo Marry me.
