APR FC yigeze guhana Daouda Yousif ikamwohereza gukorera imyitozo mu ikipe y’abato Intare uyu mukinnyi akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe aterwa no gukorera imyitozo mu Intare ndetse akaba akomeje kwinginga APR FC ngo imurekereyo.
Daouda Yousif umwe mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya APR FC gusa akaba akunzwe kugarukwaho cyane bitewe n’imyitwarire imuranga aho akenshi aba ari mu bihano uyu mukinnyi akaba akomeje kugaragaza cyane uburyo yifuza kuzajya akorera imyitozo mu Intare akaza muri APR FC habura umunsi umwe ngo bakine umukino.
Nkuko amakuru dukesha zimwe mu nshuti ya hafi za Daouda Yousif zemeza ko acyoherezwa mu Intare gukorerayo imyitozo yabanje kumva ari agasuzuguro ndetse no kubyakira bibanza kugorana ariko kuri ubu akaba asigaye yumva yakomeza gukorera imyitozo mu Intare akazajya ajya gukorana n’abandi bakinnyi muri APR FC habura umunsi umwe ngo bakine umukino kuko yasanze aribyo bimuha amahoro ndetse amaze no kwiyumvamo abakinnyi bakorana imyitozo mu Intare.
Daouda Yousif nyuma yo guhabwa ibihano akaba yaragaruwe igitaraganya nyuma yaho ikipe ya APR FC yari ikomeje gutakaza bakamwitabaza nk’umukinnyi ugomba kubabera umucunguzi ndetse byanatanze umusaruro.
