Umubyinnyi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda Divine Uwa afatanyije na Uwase Bianca bakomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga za Wassafi ya Diamond Platnumz binyuze mu ndirimbo nshya Joy Diamond Platnumz yakoranye na Juma Jux.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye za Wasafi ya Diamond Platnumz hakomeje kugenda hacicikana amashusho y’ababyinnyi b’abanyarwanda aribo Divine Uwa na Uwase Bianca mu mibyinire idasanzwe mu ndirimbo Diamond Platnumz na Juma Jux baherutse gushyira hanze yitwa Joy.
Wasafi ikomeje kugenda ishyira hanze amashusho atandukanye yo mu bihugu bitandukanye barimo kubyina indirimbo Joy ya Diamond Platnumz na Juma Jux bikaba byatunguranye uburyo ababyinnyi Divine Uwa na Uwase Bianca b’abanyarwanda bakomeje kwifashishwa mu kwamamaza iyi ndirimbo.
Bikaba biba gake gashoboka kubona umubyinnyi wo mu Rwanda wagiye ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi dore ko nyirayo Diamond Platnumz ari umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane ku rwego mpuzamahanga.
