Umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yatangaje ko Kwizera Olivier kuba atitabira imyitozo hari ibibazo afite mu muryango we yabanje gukemura ariko kuri ubu bamwiteguye uyu munsi agomba kugaruka mu myitozo.
Kwizera Olivier utitabiraga imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports umuvugizi w’iyi kipe Gakwaya Olivier akaba yatangaje ko uyu mukinnyi hari ibibazo byihariye by’umuryango we yabanje gukemura ariyo mpamvu abantu batamubonaga mu myitozo gusa ko agomba kuboneka uyu munsi mu myitozo kuko uruhushya yahawe rwarangiye
Kubura kwa Kwizera Olivier muri Rayon Sports benshi batangiye kwibaza niba uyu mukinnyi yaba yongeye kwigumura gusa iki kibazo kikaba cyamaze gutangwaho umucyo na Gakwaya Olivier umuvugizi wa Rayon Sports.
Rayon Sports kuri iki cyumweru ikaba igomba kuba iri mu karere ka Rubavu aho igomba gukina na Rutsiro mu mukino wa shampiyona.
