Umuhanzi Davis D yemeje ko hari abahanzi yitezeho ko bazageza umuziki Nyarwanda aho utaragera aho muri abo bahanzi yemeje ko harimo Diez Dola , Runup ndetse na Chiboo.
Davis D yemeza ko ku giti cye abona abahanzi barimo Diez Dola , Runup na Chiboo aribyo bahanzi yitezeho ko bazageza umuziki Nyarwanda ku rwego utarageraho kuko ababonamo impano idasanzwe.
Nkuko Davis D yabitangaje akaba yatangaje ko mu Rwanda hasigaye hari abahanzi benshi bafite impano gusa ko abona ko hari abatanga ikizere ko ibyo abandi bahanzi Nyarwanda barakoze bo bazabikora ugereranyije nimpano bagaragaza.
Davis D wemeza ko abahanzi barimo Runup, Chiboo ndetse na Diez Dola bafite amahirwe menshi yo kuzamura ibendera ry’u Rwanda gusa atangaza ko muri aba bahanzi uwitwa Diezdola we yamaze gusiga abandi.
