Itsinda ry’abahanzi rya Radio na Weasel ryifatinyije n’u Rwanda mu gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri tsinda ryahoze rigizwe na Weasel na nyakwigendera Mowzey Radio, mu butumwa bashyize kuri Instagram yabo ku wa 7 Mata 2026, bagaragaje ko bari kumwe n’Abanyarwabda muri iki gihe.
Bagize bati “Turibuka duha n’icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwabo rudushishikariza ubumwe n’ubudacogora.”
Abahanzi bakunzwe cyane mu myaka ya mbere ya 2018, ubwo Mowzey Radio yitabaga Imana, babaye kenshi hafi y’u Rwanda haba mu kuhakorera umuziki, ibitaramo, kuhashaka, n’ibindi.
