Nizzo wahoze mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko bimugora kwihishira iyo Ari mu rukundo Ari nabyo byatumye ibye na Queen bihita bimenyekana gusa aboneraho no kubibutsa ko bafite byinshi bibahuza.
Queen Ringo wavuzwe mu rukundo na Captain Regis nyuma hakaza gusakara inkuru zivuga ko uyu mukobwa yabenze Captain Regis akisangira Nizzo aba bombi bashyize umucyo ku mubano wabo ndetse banatangaza ko bombi bafite byinshi bahuriyeho.
Nkuko Nizzo yabitangaje akaba yatangaje ko akenshi iyo ari mu rukundo bimugora cyane kwihishira ibyo bigatuma abantu bahita babona amarangamutima ye gusa nta byinshi yatangaza kuri Queen Ringo kuko wasanga ari no kumutereta kuko bafite byinshi bahuriyeho.
Ibi umuhanzi Nizzo yatangaje bikaba bigaragaza ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo rwanyarwo nubwo bose kubyerura bikomeje kugorana.
